Kutamenya ko uri mukuru Biragatsindwa Ukirana n’abana Bigatinda Ukabarundaho amatiku Bakayayora Urabahonda Bagahinda Ugata icyubahiro Bikaguhinda Kutamenya ko uri imfura Biragatsindwa Ujya mu bitanoze Bigatinda Ukigira kagarara Bikaguhenda Ukiyandarika Biteye agahinda Ugata ishema Bikaguhanda Kutamenya ko uri ikiremwa Biragatsindwa Uritoteza bigatinda Ukishyiraho amakosa Ukayarunda Ukibuza agaciro Bikaguhenda N’abandi bakakureba Bikabarenga Kutamenya ko undi ari nkawe Biragatsindwa Umushyiraho ingorane Bigatinda …
Read More