Narose nakubabaje
Inzozi zirananira
Inzira zirasibama
Inzogera ziranzirika
Inzaratsi ziranseka.
Narose nakubabaje
Amalira atemba ava mu ijuru
Amananiza aza agwa nk’ijoro
Amata yanga kwera nk’ijabo
Amatindi ambana menshi nk’ijana
Narose nakubabaje
Ndicara ndinaga
Ndangije ndimyoza
Ndirya ndimara
Ndemera ndibaza
Nti ariko ubundi nakubabariza iki?
Narose nakubabaje
Umuntu arakomanga
Nanjye ndikanga
Ati ndangukanguye
Nti umbujije gukungura.
Umvanye ahari hangaraguye
Nti ndose nakubabaje.
Ati ibaze nawe byabaye?
Ati narira ngahwera
Naryama ngahwana
Nashavura ngahangayika
Nakwemera ngahugabana
Nakwihisha ngahirimbira.
Dutana umutwe
Dutana umuco
Dutembagarira aho
Turaturika turaseka.
Inzozi mbi ntizibura
Narose nakubabaje
Ni ukuri ndabihirwa
Ariko uranzazamuye
Ndongeye nemera ko
Kugukunda byo ntabirota.
nice poem
urabanza ukanikurikira uruwambere