Di!

Iby’urukundo Ni amayobera Umuntu uramukunda, akaguhinda Ukamukunda, akagukundura Ukamutaka, akagutuka Ukamwiha, ahakwihakana Ukamusekera, akagutakira Ukamukomangira, ati “Dore icyomanzi” Ukamunanura, akakunaniza Ukamusingiza, akagusaza Ukamwinginga, akakwigarika Ukamutumira, akagutamaza Ukamusaba, akagusiba Akakwiyama, akakwiyima Ukababuka, ukababara Ukarwana, ukarwara Ukaremba, ukarerembura Ukabura amazi, ukubura amaso Ukagwa ku yandi Yuzuye ubwuzu Arakurebye, arakurwaje Ntacyo asaba, ntacyo uyaha Agatima kawe kagatuza Kakongera kakitoza…

Read More