Iby’urukundo
Ni amayobera
Umuntu uramukunda, akaguhinda
Ukamukunda, akagukundura
Ukamutaka, akagutuka
Ukamwiha, ahakwihakana
Ukamusekera, akagutakira
Ukamukomangira, ati “Dore icyomanzi”
Ukamunanura, akakunaniza
Ukamusingiza, akagusaza
Ukamwinginga, akakwigarika
Ukamutumira, akagutamaza
Ukamusaba, akagusiba
Akakwiyama, akakwiyima
Ukababuka, ukababara
Ukarwana, ukarwara
Ukaremba, ukarerembura
Ukabura amazi, ukubura amaso
Ukagwa ku yandi
Yuzuye ubwuzu
Arakurebye, arakurwaje
Ntacyo asaba, ntacyo uyaha
Agatima kawe kagatuza
Kakongera kakitoza
Kakira kagakunda.
Na none.
Undi ariko.
Undi mwiza kurusha uwa mbere di!
Undi utuje di!
Undi ugutetesha di!
Undi ugutonesha di!
Undi ushishoza, di!
Undi muri byose.
Ukicara ugatekereza uti
Kare kose najyaga he?
Humura wagombaga kuhajya.
Wari ugiye kwiga gukunda wubaha.
Kubabara birababura,
Bikabobeza amababa y’ubushishozi.
Kubabara byigisha kutababaza.
Kubabara biba bihishe umunezero.