Kutamenya ko uri mukuru
Biragatsindwa
Ukirana n’abana
Bigatinda
Ukabarundaho amatiku
Bakayayora
Urabahonda
Bagahinda
Ugata icyubahiro
Bikaguhinda
Kutamenya ko uri imfura
Biragatsindwa
Ujya mu bitanoze
Bigatinda
Ukigira kagarara
Bikaguhenda
Ukiyandarika
Biteye agahinda
Ugata ishema
Bikaguhanda
Kutamenya ko uri ikiremwa
Biragatsindwa
Uritoteza bigatinda
Ukishyiraho amakosa
Ukayarunda
Ukibuza agaciro
Bikaguhenda
N’abandi bakakureba
Bikabarenga
Kutamenya ko undi ari nkawe
Biragatsindwa
Umushyiraho ingorane
Bigatinda
Ukamutoteza umubeshyera
Ukabikunda
Ukamucura ibyiza
Inda igatumba
Ukitesha ubumuntu
Ni agahinda.
Zaha Boo