Mu kinyarwanda
-

Kutamenya
Kutamenya ko uri mukuru Biragatsindwa Ukirana n’abana Bigatinda Ukabarundaho amatiku Bakayayora Urabahonda Bagahinda Ugata icyubahiro Bikaguhinda Kutamenya ko uri imfura Biragatsindwa Ujya mu bitanoze Bigatinda Ukigira kagarara Bikaguhenda Ukiyandarika Biteye agahinda Ugata ishema Bikaguhanda Kutamenya ko uri ikiremwa Biragatsindwa Uritoteza bigatinda Ukishyiraho amakosa Ukayarunda Ukibuza agaciro Bikaguhenda N’abandi bakakureba Bikabarenga Kutamenya ko undi ari nkawe Biragatsindwa Umushyiraho ingorane Bigatinda …
-

Waba waramukoye cyangwa se waramuteruye, ntukamuhohotere.
Burya kubaka haba igihe bigoye ntawe utabizi, n’uzavuga ko iwe bihora bimeze neza, byose abyumvikanaho n’uwo bashakanye, buri kanya bagahuza, buri munota, buri saha bakizihirwa, azaba abeshye, ahubwo ni ukumwirinda, afite akabazo. Hari igihe mutumvikanye ariko kwihanganirana birakwiye kandi mukabitoza n’abana banyu. Mu ndirimbo zose, abaririmbyi bacu baba baririmbye urukundo rw’abantu babiri, dore nka Habibi…