Twasubiye Ibumuntu

Kuva mu buto bwanjye,

Sinigeze ndahira mbikinisha,

Simbisanganywe sinanabikuriyemo

Sinabyize sinanabitojwe.

Ariko rwose reka ndabivuga,

Ni ukuri kwa Mungu twasubiye ibumuntu.

Ibaze cya gihe twabaye mu myobo

Baduhiga nk’uhiga inyamaswa

Twiruka mu bihuru nk’abajura,

Badutuka batumenera amaraso

Badutwika batumanika

Badutema, badusahura

Imirambo ntibayihambe

Impinja bakazireka aho

Zikarira zikabura uzihoza

Zikicwa n’inzara

Bake muri twe tugasigara

Twigunze twarashize ubumuntu,

Isura yacu yarijimye

Indirimbo ari imiborogo

Imitima yaranambye

Imitoma yarasibamye.

Mana, turababara, turarindagira.

Ariko igihe kirakiza

Bya bikomere biratubabaza ariko turashinyiriza

Twiyemeza kwigarurira ubumuntu

Bagiye kubona, babona iryinyo rimwe.

Bukeye babona irindi,

Amezi atuzuye babona yose, tuba turamwenyuye.

Bakatureba bakibaza ukuntu ushobora kumwenyurana ibikomere,

Bitazigera biba inkovu,

Barumirwa.

Hashize undi mwanya, babona turisize.

Cya gihe isi yose yari yaratwanze

N’ayo mavuta ntiyafataga.

Babona arafashe tubaye abantu.

Na twe turahumuye.

None se wagira ute?

Bambe rwose tugarura ubumuntu.

Abari bakiri bato tujya kw’ishuri turiga,

Bari bazi ko ubwonko bwacu babutabye.

Babona ikaramu turacyazi kuyifata, babona turatsinze,

Dutsindanye ihahamuka,

Uwa mbere uwa kabiri uwa gatatu turazamutse.

None se wagira ute ?

Yewe n’uwatsinzwe yabaga yagerageje.

Akihagararaho agashaka ibindi,

Akaruhuka abonye icyo ashoboye.

Erega iyo uriho uba uriho shenge.

Uko kurokoka kwacu ntikwanyuze bamwe

Imijinya irabica bata umutwe,

Kandi iyo bawutaye bata n’umuco

Bati noneho mureke tubababaze

Dusibe ababo burundu,

Dusibe amateka yabo tuyapfobya tuyavanga

Batangira kutubwira ko uko twapfuye atari ko twapfuye,

N’uko twakize atari ko twakize.

Biranga biba iby’ubusa, basanga bitarubabaza ariko turiho

Si kwa kundi kwa kera bari bafite imbaraga zo kutwica cyangwa se kudukiza

Na twe turavuga isi ikatwumva.

Turandika, isi ikadusoma.

Dutanga ubuhamya, isi ikabufata.

Isoni zo ntazo bagira,

Ariko ikimwaro kirabatamaza.

Erega twabaye abantu.

Reka nongere ndahire,

Simbikunda ariko kuri ino ngingo biraryoha.

Nu ukuri kwa byose twarongeye twisubiza bwa bumuntu.

N’ubwo dufite ibikomere bitazigera biba inkovu.

Umva yewe bari bazi ko tutazongera kugira ibirori

Babona natwe turihandagaje,

Amakwe yacu akaba meza

Udafite umusaza umuvugira akamutira

Utagifite nyirasenge akisenga

Utagituye mu gihugu akakimura

Utagifite Epfo na Ruguru akiyambaza Hirya no Hino

Agasaba agakwa

Agashyingira agatwikurura.

Rwose twabaye abantu.

Wenda ntitwibagiwe,

Ntibinashoboka.

Tuzahora twibuka.

Wenda ntitwahoze,

Kugeza n’ubu hari igihe amajoro atubanye insobe,

Byose bikongera bikivanga

Tukarira tugahwera,

Ariko rwose twasubiye ibumuntu.

None se twagira dute ?

#kwibuka24

 

1 Comment

  1. Bazageraho baganye , ibaze nawe nta ki mwaro bagira bavurse mbere y’isoni

Leave a Reply